Cover photo for Alexandre Mulisa's Obituary
Alexandre Mulisa Profile Photo
1942 Alexandre 2021

Alexandre Mulisa

January 1, 1942 — July 28, 2021

MULISA ALEXANDRE, yavukiye masisi DRC ku ya 01/01/1942. Ni mwene Tabaro Cléophas na Nyiramugwera Pascasie. Ni umwana wa kabiri mu abana umanani, abahungu batanu n’abakobwa batatu. Hasigaye abahungu babiri n’umukobwa umwe. Ise yari yarashatse umugore wa kabiri babyarana umukobwa umwe n’umuhungu umwe. Bose baracyariho. Muri 07/1970 yashakanye na Musabeyezu Veronique babyarana abakobwa batanu n’umuhungu umwe. Hasigaye abakobwa bane n’umuhungu umwe. Asize abuzukuru makumyabiri n’umwe, n’abuzukuruza babiri. Asize umuryango w’abantu mirongo itatu n’icyenda. Yavutse asanga ababyeyi be ari abahinzi n’aborozi. Aho amenyeye ubwenge yakomeje uwomwuga. Aho twahungiye mu inkambi yaranzwe no guhirimbanira icyateza umuryango imbere. Muzehe, Alexandre yaranzwe n’ubupfura. Yatubereye umubyeyi, ariko ikirenze icyo yari n’inshuti yacu. Mu ubuzima bwe yaranzwe no kuba inshuti y’ingeri zose. Yari umuntu uzi amateka akamenya nogusabana. Bimwe mubyamurangaga no kujya inama aho rukomeye yari imwe mu impano ze. Yaranzwe n’ishyaka, umurava mu byo akora byose, n’urkundo rw’umuryango. N’umuryango yashakiyemo ntago yabaye muramu ahubwo yabaye umwe mu abana babo.Yari inyangamugayo, akaba n’inshuti y’abana. Yubahaga buri wese mukigero cye yari umubyeyi wa bose. Watubereye byose, waradukunze uradutetesha tuzakomeza kugukunda. Imana igutuze aheza, twizeye yuko tuzabonana

To order memorial trees or send flowers to the family in memory of Alexandre Mulisa, please visit our flower store.

Service Schedule

Past Services

Funeral Service

Saturday, July 31, 2021

Starts at 12:30 am (Eastern time)

Enter your phone number above to have directions sent via text. Standard text messaging rates apply.

Guestbook

Visits: 2

This site is protected by reCAPTCHA and the
Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Service map data © OpenStreetMap contributors

Send Flowers

Send Flowers

Plant A Tree

Plant A Tree